AMAGAMBO 68 Y’UBWENGE YAVUZWE NA “NAPOLEON HILL”

Napoleon hill yavutse tariki 26/10/1883 atabaruka tariki 08/11/1970. Yitwa ko ariwe mugabo wagiriye abantu inama zerekeye ku gutsinda kurusha undi muntu uwariwe wese mumateka yisi. Abicishije mugitabo yise “THINK AND GROW RICH” cyangwa se ngo “TEKEREZA UBE UMUKIRE”, cyafashije benshi kubahindurira ubuzima kikaberekeza munzira y’insinzi.Nibyinshi cyane yavuze byahinduye ubuzima bwa benshi nawe byahindura ubuzima bwaweYaravuze ati:

1.Bifata igihe kingana n’igice cy’ubuzima bwawe bwose kugirango umenye ko ubuzima ari umushinga wa “byikorere”(do it yourself project)

2. Ibyo twita cyane ko ari insinzwi ni ugutsindwa kwakanya gato cyaneee.

3. Ibyo twibwira ko tutashobora burya biterwa nibyo tuba twarishyizemo gusa muntekerezo.

4. Uko utanga byinshi ninako ibikugarukira biba ari byinshi.

5. Umugabo ukora byinshi kurusha ibyo ahembwa, bidatinze ahembwa menshi kurusha ibyo yakoze.

6. Ibikorwa byindashyikirwa byose umuntu yageraho mubuzima, n’ubukire bwose yagira, byose bifite who bitangirira ariho “kugitekerezo”

7. Niba waravuze ibyo wifuza kugeraho igihe kirekire, uracyafite umwanya wo guceceka ntuvuge, ahubwo ugatangira kubivugisha ibikorwa.

8. Kwihangana,guhozaho no gukora ukabira ibyuya ni ibyihuza bikarema insinzi itajegajega(combination for success).

9. Mbwira uko ukoresha igihe cyawe mfabusa(spare time), nuko ukoresha amafaranga yawe nanjye mpite nkubwira aho uzaba uri,nicyo uzaba uricyo mumyaka 10 uvuye ubu nonaha.

10. Ufite ubushobozi muri wowe bwo gutekereza Inzira yawe yakuvana cg yakujyana mukintu icyo aricyo cyose, ikiza cg ikibi.

11. Nzaba mbikora ni umuco mubi wo gushyira ibyo wagakoze uyumunsi, ukabyimurira ejo.

12. Uba icyo utekereza ko uzaba cyo

13.Tanga mbere yuko uhabwa/ubona

14. Wabikora Niba wizera ko wabishobora.

15. Kwizerera mubikorwa by’ubutwari birema intwari.

16. Ntukabwire isi ibyo wakora, yereke ahubwo.

17. Icyifuzo giherekejwe n’ikizere biziko ntajambo ribaho ryita “ntibishoboka”

18. Ibikorwa nibyo bipimo by’ubuhanga byukuri.

19. Ibibitse muntekerezo zawe nibyo bihindukira bikaba kubuzima bwawe

20. Ibitekerezo bibi n’ibyiza ntibyabyiganira mubwonko bumwe icyarimwe.

21. Gumisha ifoto yawe warageze kubyo wifuza muntekerezo, ubundi ukore uyigana.

22. Ntanumwe witeguriye ikintu kugeza ubwo yizeye ko yagikora.

23. Iteka ujye uhora utekereza icyo uri bukurikizeho.

24. Niba utakora ibintu bihambaye, kora ibiciriritse muburyo buhambaye.

25. Ntugatume ubwonko bwawe buhora butekereza ibyo utifuza mubuzima, ahubwo bujye buhora butekereza icyo wifuza mubuzima.

26. Ujye uzirikana ko ntanakimwe cyakugeza kunsinzi uretse wowe ubwawe.

27. Tunganya umugambi wicyo gukora, unite uwukora waba witeguye cg utiteguye, yita uwushyira mungiro.

28.Abantu bamwe barota gukira, abandi bagahaguruka bakabiharanira.

29. Abantu benshi batsindwa bitewe no kubura imbaraga zo kurema imigambi mishya yo kuzibira icyuho iyongiyo iba yangiritse.

30.Tekereza kabiri mbere yuko uvuga, kubera ko amagambo yawe azatera urubuto rwo gutsinda cg gutsindwa mubwonko bwuwo ubwira.

31.Niba uva kwizima mbere yuko ugera kuntego zawe witwa “uva kwizima”,uva kwizima ntajya atsinda, ahubwo utsinda ntajya ava kwizima

32. Panga akazi kawe, ubundi ukore ibyo wapanze.

33. Hari ikintu kimwe uwifuza insinzi agomba kuba afite, aricyo kuba afite intego ihamye,ubumenyi kucyo yifuza gutsinda kandi akagira inyota ihambaye yo kukigeraho.

34. Ibyo ukeneye byose mubuzima byibera muri imagination zawe, imagination zawe ni intambara iba iri mubitekerezo, ifite ubushobozi bwo guhindura izo mbaraga zibitekerezo no ubukire n’ibikorwa by’indashyikirwa.

35.Ufite ubwonko bwawe kugiti cyawe, bukoreshe ugere kucyo wifuza wihitiyemo.

36. Niba utabona ubukire mubitekerezo byawe, ntuzanabubona kuri bank account yawe.

37. Insinzi iteka ishobokera wamuntu utajya ava kwizima.

38. Shyira intego zawe mubwonko zishikamemo, maze urebe ngo isi irihutira kukuva munzira ngo witambukire.

39. Gukira/gutsinda nibyiza kumyaka waba ufite iyo ariyo yose, ariko iyo ubibonye hakiri kare ninako nawe ubona igihe kirekire cyo kubyishimamo.

40. Nukuri koko ko watsinda neza kd cyane ubikesheje gufasha abandi gutsinda.

41. Nutitsinda ubwawe, ubwawe buzagutsinda.

42. Burya ntawe udatsindwa. Ariko bishobora kukubera nkikiraro kikuzamura cg kikakubera urukuta rukubuza gutambuka. Byose biterwa nicyo uba wishyizemo mumutwe wawe.

43. Urwego rugeza kunsinzi ntiruba rushagawe hejuru.

44. Ubwoba ntacyo buricyo uretse gusa kubuha umwanya muntekerezo

45. Imbaraga no gukura bituruka gusa mu gukoresha imbaraga ugahangana ntagucika intege.

46. Niba uyoboye icyerekezo cyawe,wanayobora ibigukikije. Ugatuma ubuzima bwawe buba uko ubwifuza ko buba bwo.

47. Shakira company yawe abantu batuma utekereza ukanakora wubaka ubuzima wifuza.

48. Bikore nonaha!

49. Guhora wongera ubumenyi utarekera ni inzira igana kunsinzi.

50. Witegereza. Igihe ntikizagera. Tangirira aho uri, kubyo ufite, ubikoreshe kuko ibyiza birushijeho uzabibonera murugendo uzaba utangiye.

51. Imitekerereze ihamye ihora ishaka inzira ibintu byagakozwemo. Naho ipfuye igashaka uburyo bitakorwamo.

52. Uko ukoresha ibitekerezo bikurimo nibyo bigena icyo uzaba cyo.

53. Gutsinda bisanga uwabiharaniye

54. Ntamipaka yibitekerezo ibaho kereka iyo twe twishyiriraho. Yaba gukira cg gukena byose bibyarwa n’ibitekerezo.

55. Ntamugabo ufite amahirwe yo kwishimira insinzi byiteka kugeza igihe atangiye kurebera mundererwamo impamvu y’ukuri yamuteye amakosa yakoze yose.

56. Abantu benshi bakomeye bageze kubukire/kunsinzi intambwe imwe inyuma y’insinzwi ikomeye.

57. Ibitekerezo byacu bibatwa nibyo duhora dutekereza kurusha ibindi. Ibyo dutekereza kurusha ibindi nibyo bigena icyo tuzaba cyo.

58. Iyo ibyo ushaka ubishaka cyane, wiremamo imbaraga zidasanzwe zo kubigeraho.

59. Intego ni inzozi zifite igihe zirangirira.

60. Amahirwe kenshi azira mubyo twita umwaku cg se gutsindwa.

61. Icyo ubwonko bwawe bwifuza kigerwaho.

62. Ibikorwa by’indashyikirwa kenshi bivukira mukwitanga, ntibiva mukwikunda bikabije.

63. Itangiriro ryibyo twifuza kugeraho byose bihera Ku cyifuzo. Ibi ubishyire mumutwe. Kwituza bike/biciriritse bizaguha nyine ibiciriritse, nkuko umuriro muke utanga ubushyuhe buke.

64. Shaka abazakubwira ukuri kuri wowe kabone nubwo byakubabaza kubyumva. Gushimwa/kuratwa ntibizakuzanira impinduka ukeneye

65. Ntugatinye abo muhanganye, ujye wibuka ko agapapuro kagera hejuru cyane ari akazamuka mumuyaga wamarabira.

66. Ntanarimwe mumateka yisi higeze habaho amahirwe nkayubu kumuntu witeguye gukora mbere yuko abona

67. Ni inde wavuze ko utabishobora!, ubundi c uwo wabivuye ni inde wamuhaye ubushobozi bwo gucira imanza abandi?

68. Igitera agahinda gakabije kayogoje isi ni umuco mubi wateye wo gushaka gusarura kandi utarabibye.

    Ngayo nguko rero amagambo yuje ubwenge buhambaye yavuzwe nuyu mugabo napoleon hill.Mukomeze mudushyigikire Mutanga comment na subscribe, dukomeze twige duterimbere mubwonko no mubikorwa.

    Hari igitekerezo, inyunganizi cyangwa amagambo y’umuntu runaka wumva twabasangiza watwandikira kuri menyukuri2@gmail.com

    Byanditswe na Neyo-Roberto

    8 comments

    Leave a comment